Rwanda: Abasaga ibihumbi 200 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza
Abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205 bari gukora ibizamini bya Leta bibavana mu mashuri abanza bose hamwe ni abantu 220,000, barimo abanyeshuri 642 bafite ubumuga.
Ikorwa ry’ibyo bizamini ryatangijwe kuri uyu wa Mbere na Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana wavuze ko ibizamini abo bana bari gukora bizerekana abemerewe kurangiza amashuri abanza bakajya mu yisumbuye hashingiwe ku mitsindire yabo.

Nsengimana yabwiye itangazamakuru ko abana bafite ubumuga bashyiriweho uburyo buboneye bwo kubafasha gukora ibizamini nta mbogamizi kandi yishimira ko abakobwa ari benshi ugereranyije na basaza babo bitabiriye biriya bizimi.

