Rusizi: Ibaruwa y’umukozi w’ishuri wasabwe kwigurira icupa ry’ubugwari yarikoroje
Hamaze iminsi hacicikana ibaruwa igaya umukozi w’ikigo cy’ishuri rya CL Gashonga TSS riri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi; aho igaragaza ko uyu mukozi ari ikigwari ndetse arutwa n’utari mu kazi.
Ni ibaruwa yashyizweho umukono kuwa 17 Nyakanga 2025; ikaba imaze iminsi iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, n’ubwo amazina y’uwayandikiwe yacishijwemo umurongo n’abayikwirakwije.
Iyi baruwa irimo amagambo akakaye hari aho igira iti “Imikorere yawe iragayitse kuko nta gutekereza ushyira mubyo ukora no mubyo uvuga, nta bushake, nta rukundo rwo gukurikirana ibyo wakagombye kuba ukurikirana ngo bigende neza.”
Irakomeza iti “Turakugaye mu ruhame rw’abandi bakozi ba CL Gashonga TSS, uragawe, umugayo ukuriho kuko nta musaruro utanga. Abo duhaye kopi bose bakugaye kuko urutwa n’udahari!”
Iyi baruwa isoza igira iti “Uko tukuzi, kugawa birakubereye wigurire icupa!”
Ni ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’iri shuri CL Gashonga TSS, Nambajimana Pie. Izuba radiotv dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kumuvugisha ntiyitaba.
N’ubwo iyi baruwa yatunguye benshi, iteka rya Minisitiri w’intebe nomero 033/03 ryo kuwa 12/11/2024 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze mu ngingo yayo ya 64; ifite uduce dusaga 10 tugaragaza impamvu zatuma umukozi ahabwa igihano cyo kugawa.
Muri utwo duce harimo nko kutitabira ibikorwa biteganywa n’ishuri bigamije uburere n’imibereho myiza y’abanyeshuri, kudatanga ku gihe raporo yerekeranye n’ubutumwa bw’akazi, gukoresha amagambo, ibimenyetso cyangwa ibikorwa bituka umuntu uri ku ishuri cyangwa hanze yaryo.
Nanone kandi harimo gukoresha nabi ububasha afite cyangwa akoze nabi akazi ashinzwe ku nyungu ze bwite, kwanga gushyira mu bikorwa impinduka zisabwa (Kwigomeka), gukora imirimo itari iy’akazi mu masaha y’akazi ndetse n’izindi […]

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yabwiye itangazamakuru ko iyo baruwa nubwo atari mubo bayihayeho kopi ariko yamugezeho nawe, ko kandi nk’ubuyobozi bw’akarere bagiye kubikurikirana bakamenya amakuru arambuye yihishe inyuma y’ibitanditse mu ibaruwa byaba byateje ikibazo cg kutumvikana ku umuyobozi w’ishuri nuwo yandikiye ariko ko kandi ikinyarwanda kirimo n’imvugo yakoreshejwe muriyo baruwa bidakwiye.

