Ni gute wakwigobotora ingoyi y’uwaguteye agahinda

Ni gute wakwigobotora ingoyi y’uwaguteye agahinda

Uburibwe n’agahinda bishobora kuba bikomeye ku buryo wihina mu gitanda, ukarira ijoro ryose, ugacika intege zo gukora inshingano za buri munsi zirimo n’akazi. Intimba ishobora kuganza intekerezo zawe, ibyiyumviro bigahagarara nk’aho byinjiyemo agatotsi. Ibi byose bigatera kwibaza niba koko bishoboka kwibagirwa ibihe nk’ibyo.

Mu mwaka wa 2003, umushakashatsi Naomi Eisenberger yagaragaje ko ububabare bw’amarangamutima budakwiye kwirengagizwa, kuko bugira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe no ku mubiri. Ibyiyumviro byakomerekejwe bigira uburemere nk’ubw’igikomere cyo ku mubiri nkuko byegeranyijwe na ijambo.net dukesha iyi nkuru.

Nk’uko igisebe gishobora gukira ariko inkovu ikagumaho, ni na ko umuntu ashobora gukomeza kubaho ariko ibyakubabaje bigasigira ibimenyetso bigorana gusibangana. Ushobora kwitandukanya n’ibyakubayeho, ariko uburibwe byagusigiye bukagukurikira igihe kirekire.

Abantu benshi bagendana intimba mu mutima, bakaryumaho ntibavuge uko biyumva. Abashobora kwicara bakavuga agahinda kabo ku mugaragaro ni mbarwa, kuko gusobanura imbamutima zijyanye n’agahinda bisaba imbaraga n’ubushake bukomeye.

Nubwo kwibagirwa ibihe bibi bigorana, ni ingenzi kwibaza uti: nyuma ya byose, ni nde uhomba? Iyo ugumye guheranwa n’agahinda, akenshi ni wowe wiyangiriza ubuzima bwawe kurusha abo wakomerekejwe na bo.

Ubuzima bwa muntu bugizwe n’impinduka, nziza cyangwa mbi. Ibi bisaba kwiga kwisanisha n’ibihe urimo, ukabyakira aho kubirwanya. Kwiyemeza kwakira ibyakubayeho ni intambwe ikomeye iganisha ku gukira kw’imbere.

Hari abibwira ko gukira bisaba kwibagirwa burundu ibyakubabaje, nyamara si byo. Mu by’ukuri, byoroshye kwibagirwa ineza kurusha ibihe bikomeye. Kwibagirwa ko wakomerekejwe n’umuntu wakundaga ntibyoroshye, cyane cyane iyo hari amazina, amafoto, ubutumwa bugufi n’ibindi bikomeza kumwibutsa.

Hari n’ababanye n’ibikomere bikomeye birimo gutabwa n’ababyeyi bababyaye, bagakurira mu bigo by’imfubyi, cyangwa bakabaho mu buzima bwuzuyemo agahinda gakabije. Abandi baguriza amafaranga umuntu bamwizeye akabambura, bakagambanirwa n’abo bari barabikije amabanga, cyangwa bagakura baharanira kwiteza imbere ariko bagakomeza kwibona nk’abahombyi kandi atari abanebwe.

Isi irababaza, kandi uburibwe ntibwibagirana byoroshye ku muntu wese bwakoze ku mutima. Kugira umutima ukomeye si impano ihabwa bose; hari abashobora kubana n’ingaruka z’ibyababaje bagahungabana cyane, abandi bikabagora tutibagiwe n’abandi bumva nta kibazo bafite.

Inama ikomeye kurusha izindi ni ukwakira ibyakubayeho mu buzima bwawe, ukibwiza ukuri ku ntege nke ufite mu kubyakira, kandi ugaharanira kwirinda amakosa yaguteza ibibazo byakwangiriza ubuzima bwawe bw’ahazaza.

Babarira abagukomerekeje, si ukubagirira impuhwe gusa, ahubwo ni ukubigirira umutekano w’umutima wawe. Byongeye, shaka ibyishimo n’amahoro bigufasha kubaho neza, kuko gukira bitangirira mu mutima wawe.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *