Abagore 2 ba perezida wa Senegal bagaragaje ibyishimo mu kwakira igikombe cya Afurika
Abagore babiri ba perezida wa Senegal batangaje ibyishimo batewe n’ikipe y’igihugu iherutse kwegukana igikombe cya Afurika ubwo kapiteni w’iyi kipe yari yazanye iki gikombe ngo akimurikire umukuru w’igihugu n’abagize guverinoma nkuko iyi nkuru dukesha BBCgaguzamiryango ibigarukaho.
Marie Khone Faye, umugore mukuru na Absa Faye umugore muto ba Perezida Bassirou Diomaye Faye batangaje – buri umwe ukwe – ibyishimo bagize mu birori byo kwakira iyi kipe ya mbere ubu muri Afurika.
Marie Khone Faye yanditse kuri Instagram ashimira ikipe y’igihugu “abikuye ku mutima”, yongeraho ati: “Senegal irabashimira kuri ibi byishimo mudusangije n’umuneza usendereye”.
Marie Knone ntabwo yari azwi cyane mbere ya 2024 ubwo umugabo we yabaga perezida wa Senegal. Avuka mu gace kamwe n’umugabo we, bashakanye mu myaka igera kuri 16 ishize, bafitanye abana bane nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo muri Senegal.
Mu butumwa bwe nyuma yo kwakira igikombe cya Afurika, Marie Knone yavuze ko yifuza ko ibi byishimo batewe n’ikipe y’igihugu bikomeza kuba “ku mitima yacu muri uyu mwaka wa 2026”.


