BARAFINDA yongeye gutanga kandidatire yo kuyobora u Rwanda

BARAFINDA yongeye gutanga kandidatire yo kuyobora u Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024, umugabo witwa Barafinda Ssekikubo Fred yageze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora ajyanye imikono 600 n’ibyangombwa bisaba ko hakwemerwa kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga mu Rwanda.

Barafinda Ssekikubo Fred, wamenyekanye mu nkundura y’amatora y’Umukuru w’igihugu aherutse yongeye kugaruka guhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda. Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru yavuze ko agifite impamvu 200 ku Rwanda ndetse akagira impamvu zigera ku bihumbi 2000  kuri Afrika, akagira kandi izikubye izo inshuro nyinshi ku Isi, izi mpamvu zose zikubiye hamwe ngo nizo  zimuteye kongera kuza mu ruhando rwa politike ngo ahatanire kuyobora igihugu cy’u Rwanda.

Barafinda si mushya mu birebana n’amatora kuko mu 2017, yagerageje kwiyamamaza kuri uyu mwanya n’ubundi ariko  kandidatire ye ntiyigeze yemerwa  na komisiyo y’amatora kuko hari bimwe mubisabwa abakandida ku mwanya wa perezida wa repubulika basanze atujuje.

Muri icyo gihe uyu mugabo yavugaga ko ahagarariye kandi ayobora ishyaka (ridafite aho ryanditse) ryitwa RUDA, yasobanuraga nk’ ishyaka Nyarwanda riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda muri demokarasi yihuse, ku mpamvu nziza nyinshi.

Uyu BARAFINDA avuga ko naramuka atowe azegereza abaturage ubuyobozi kurusha uko bimeze ubu kuko azashyiraho perezidanse 5 mu gihugu. Yongeraho ko  azagaragaza politike ye yo kuva mubwana yuzuye kontineri y’ubwenge n’ubunararibonye, itogotera mu rutirigongo no mu bworo bw’ikirenge, ibintu byumvikana mu matwi ya benshi nk’urwenya kurusha uko ari politike.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *