Amatora 2024: Hari ibikorwa bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza
Komisiyo y’igihugu y’amatora ibinyujije ku rukuta rwa twitter ubu rwitwa X yatanze ubutumwa bugaragaza ibikorwa bibujijwe mu gihe cyo Kwiyamamaza. Iyi komisiyo yagize iti “birabujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza hagamijwe guhindura cyangwa kugerageza guhindura imitekerereze by’ugomba gutora.”
Ubutumwa bwa NEC buvuga ko bibujijwe gukoresha umutungo wa Leta aho waba uri hose mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iti” Gutuka cyangwa gusebya mu buryo bwose undi mukandinda.”Komisiyo ikomeza ivuga ko bibujijwe kumanika amafoto cyangwa inyandiko no gukorera no kwiyamamaza ahatabigenewe, Gutanga impano y’ amafaranga cyangwa iy’ibintu.”
NEC yavuze ko bibujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamaza bishingiye ku bikorwa by’ubucuruzi, gushingira ku bwoko, ku isano muzi, ku karere, ku idini, no ku bindi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’mamacakubiri.
Kuva ku ya 22/6/2024 kugeza ku italiki 13/7/ 2024, umukandida umwe wigenga mu matora y’abadepite ndetse n’undi umwe wigenga mu matora ya perezida wa repubulika hamwe n’amashyaka n’imitwe ya Politike yemejwe na NEC bazaba bari mu ibikorwa byo kwamamaza no kwiyamamaza.

