Mbere y’imikino ya nyuma haba mu bagabo no mu bagore, habanje gukinwa imikino yo guhatanirwa umwanya wa gatatu; aho mu bagore ikipe ya RRA WVC yawegukanye itsinze Ruhango WVC amaseti atatu ku busa (25-16, 25-19 na 25-16); mu gihe mu bagabo wegukanywe na APR VC itsinze REG VC nayo amaseti atatu ku busa (25-21, 27-25 na 25-23).
Ni mu gihe ku mikino ya nyuma y’iki gikombe cyabaga hizihizwa umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30, mu bagore Police WVC yatwaye igikombe itsinze APR WVC amaseti atatu kuri imwe (27-25, 25-13, 16-25 na 25-20), naho mu bagabo Kepler VC icyegukana itsinze Police VC amaseti atatu kuri imwe (25-18, 20-25, 25-20 na 25-18).
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (Fédération Rwandaise de Volleyball-FRVB) bwashimiye amakipe yitabiriye ndetse n’abafatanyabikorwa barifashije ngo rigende neza, aho amakipe guhera ku ya mbere kugera ku ya gatatu yambitswe imidari, mu gihe aya mbere yanashyikirijwe ibikombe.
Amwe mu mafoto yaranze itangwa ry’ibikombe:
















