Icyerekezo cy’umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo mu mboni za Amb-Vincet Karega
Amb Vincent Karega wigeze guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko uruzinduko rwa Perezida Cyril Ramaphosa wanagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda ruca amarenga yo gushaka gukuraho igitotsi kimaze imyaka myinshi mu mubano w’ibihugu byombi.
Perezida Ramaphosa yageze mu Rwanda ku mugoroba wa tariki 6 Mata 2024 agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, byibanze ku kubyutsa umubano hagati y’ibihugu byombi umaze imyaka warajemo agitotsi ndetse n’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo.
Amaze kwitabira igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 7 Mata 2024 Perezida Ramaphosa yavuze ko kuva yajya ku butegetsi we na mugenzi we Paul Kagame bagiye bakora ibishoboka ngo bazahure uwo mubano.
Ati “Mu ijoro ryakeye nagiranye na we [Kagame] ibiganiro birambuye ku buryo dushobora kongera kunoza umubano wacu, mu buryo bw’ubufatanye tugakemura ibibazo birimo ibya Visa kandi twizeye ko tugiye kujya mu nzira nziza yo kubyutsa no kongera kubaka uyu mubano.”
“Mvuze kuwubyutsa kubera ko umubano usanzweho kandi umubano hagati y’ibihugu hari igihe uzamo ibibazo ugahagarara, ariko ibyo bizakemurwa.”
Amb Vincent Karega yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo mu 2011, ndetse n’ibibazo by’ubwumvikane buke byo mu 2014 byashyize umubano w’ibihugu byombi mu bihe bigoye byabaye ahagarariye igihugu muri Afurika y’Epfo.
Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, Amb Karega yavuze ko kuba Perezida Ramaphosa yarageze mu Rwanda ari kumwe na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo mu gihe umubano wari mwiza, bigaragaza icyerekezo cyo gushaka gukemura ibibazo.
Ati “Ukuza kwa [Perezida Cyril] Ramaphosa kandi azanye na [Thabo] Mbeki ni nko kuvuga ati twongere tuganire turebe igitotsi gihagaze gute, cyakemurwa gute? Numva mfite icyizere ko harimo intambwe yo kwisuzuma no kwireba no kugenzura wa mubano hagashakirwa hamwe ibisubizo byo kuri uwo mubano.”
Ibi bishimangirwa n’uko tariki ya 9 Mata 2024, hashize iminsi ibiri Perezida Ramaphosa avuye mu Rwanda, Amb Hategeka Emmanuel yahise atanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo.
Inkomoko y’umwuka mubi
Kuva mu 1994 Afurika y’Epfo yafashije u Rwanda mu ngeri zitandukanye by’umwihariko mu kubaka urwego rw’ubuzima, aho yishyuye abadogiteri bavuye muri Cuba ndetse Abanyarwanda boroherezwa mu kujya kwiga muri Kaminuza zo muri icyo gihugu.
Yasobanuye ko igitotsi cyavutse ku bwa Perezida [Jacob] Zuma aho ubutegetsi bwe “bwakiriye ku buryo budasanzwe abantu bahemukiye u Rwanda kandi bavuye mu nzego z’ubutasi, barimo Kayumba Nyamwasa, na Col Patrick Karegeya, babona ibyangombwa by’ubuhunzi mu gihe kitubahirije amategeko ya Afurika y’Epfo.”
Ati “U Rwanda rwabibaza bakabyirengagiza biza kuvamo ko Col Karegeya apfa, nta perereza [ryakozwe], birashyuha bati ni u Rwanda nubwo n’ubu nta gihamya ko ari u Rwanda, unarebye cyangwa ukanagereranya uko ubwicanyi cyangwa ububandi bwibasira abantu ari abazungu ari abirabura, ari abakerarugendo muri Afurika y’Epfo bimeze.”
Ibi byose byazanye umwuka mubi ku bigeza n’aho Afurika y’Epfo yirukanye Abadipolomate b’u Rwanda na bidatinze na rwo rwirukaba abadipolomate batandatu ba Afurika y’Epfo.
Amb Karega yahamije ko mu bihe byakurikiyeho habayeho ibiganiro byo kuzahura umubano ariko bikarangira ntacyo bigezeho.

