Ingaruka zo kubura kw’ababyeyi mu burezi

Ingaruka zo kubura kw’ababyeyi mu burezi

Muri iki gihe cyane cyane mu mijyi, ababyeyi baragenda badohoka ku nshingano yo kurera abana babo. Ibi bigaragara cyane iyo urebye ukuntu umubyeyi atagiha umwanya uburere bw’umwana we. Iyo ugeragezeje kubaza impamvu, abenshi mu babyeyi bakubwira ko baba bahugiye mu gushakira uwo munyeshuri ibimutunga. Yego nabyo ni byiza, ariko biba byiza kurushaho iyo hiyongereyeho no kumurera, kuko nta burere uwo mubyeyi aba aruhira ubusa.

Ubusanzwe kugirango umunyeshuri ahabwe uburere n’ubumenyi, hagomba kubaho ubwuzuzanye hagati y’umubyeyi n’umwarimu. Iyo umwe muri aba abuze, byanze bikunze habaho ingaruka mu mikurire n’imyigire y’umunyeshuri. Muri iki kinyejana tugezemo bakunze kwita izina rya “Dot com” aho byose byabaye ikoranabuhanga, ubanza hari n’ababyeyi batekereza ko n’uburere bw’abana babo bwashyizwe mu ikoranabuhanga ku buryo bwikora badahari, cyangwa hari aho bakanda umwana wabo akirera cyangwa akaba uwa mwarimu gusa.

N’iyo ikoranabuhanga ryatera imbere kugera kure hashoboka, nta kintu na kimwe kizakuraho uruhare rw’umubyeyi mu burere bw’umwana we. Ibyo rwose ni byo bikwiye kumvikana kurusha ibindi byose. Umubyeyi ntakwiye kurebera uruhare rwe mu kwishyura amfaranga yatumwe umwana gusa, ahubwo akwiye no gukurikirana akamenya niba umwana we yiga uko bikwiye. Biratangaje muri iki kinyejana kumva umubyeyi utazi n’umwaka umwana we yigamo.

Uwo we biranagoranye kumutumira mu nama z’ababyeyi kuko atazaza, cyangwa kumubaza icyavugiwemo. Ibi biragaragaza umusaruro umwana azazana. Nihatagira umubaza umusaruro ku ishuri, nawe azakora nk’utawubazwa. Nihaba uwumubaza birumvikana ko azakora nk’uwubazwa. Umwana naba uwa mwarimu gusa, byanze bikunze hazabaho ingaruka mu myigire ye.

Ubu se mwarimu cyangwa ishuri nirigira initiative nziza yo gufasha umwana kwiga neza, bizagenda bite? Ni bwo wumva umubyeyi ari gutaka ko bari kwishyuza amafaranga y’ishuri yarakuweho, kandi mu by’ukuri atari amafaranga y’ishuri ahubwo ari umusanzu wo kubaka uburiro cyangwa ubwiherero bw’abanyeshuri.

Hari abakurikirana ibibera ku ishuri, ariko ntibabigiremo uruhare. Ari bo usanga basabwa umusanzu bakareba hirya, basubiza umwana mu rugo? Mu gitondo ugasanga wa musanzu wabonetse. Ni byiza ko uruhare rw’umubyeyi rugaruka mu myigire y’umunyeshuri.

Ibi kandi bigira uruhare mu igenzura (evaluation) ry’imyigishirize, kuko niba umunyeshuri adafashwa cyangwa ngo aterwe inkunga n’ababyeyi be, mwarimu wenyine atazashobora kuzamura imyigire y’umunyeshuri wenyine. Iyo migenzurire ige inagera ku babyeyi, kuko umunyeshuri atari uwa mwarimu gusa.

Igihe kirageze ngo buri mubyeyi agire uruhare mu myigire y’umwana we, noneho hamwe na mwarimu, hareberwe hamwe uburyo ireme ry’uburezi ryazamurwa. Nk’uko duhora tubishishikazwa, hari ibisubizo dushobora kwikemurira mbere y’uko Leta cyangwa abaterankunga babikemura. Ibi binagaragara cyane mu nama zitandukanye z’ababyeyi. Ariko kubera kutaziha umwanya n’agaciro usanga hakiri ibigikururuka nk’ibi twavuze haruguru. Umunyeshuri ni uwa mwarimu n’umubyeyi. Si uw’umwe muri bo gusa.

Ubwanditsi

Muhire Phiston

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *