Ibitunguru ni zimwe mu mboga zitaruhanya mu kuzihinga kandi zifitiye umubiri w’umuntu akamaro
Amakuru yashyizwe ahagaragara na kaminuza yitiriwe Pierre et Marie Curie mu gihugucy’uBufaransa, avugako ibitunguru ari kimwe mu mboga zitaruhanya mu kuzihinga, zikunda ubutaka butandukanye, ndetse bikaba bishobora no kwemera ubutaka busharira hagatiya PH ya 4.6 na 6.5, bityo ugasanga gitandukanye n’izindi mboga mu murima, aho nyinshi muri zo zikundira ubutaka budasharira.
Aha bavuga ko usanga igitunguru gishobora guhingwa mu butaka busharira cyangwa budasharira bwose kigashobora kubwihanganira, ndetse kikagerageza gutanga umusaruro ugaragara.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, usanga igitunguru gishobora guhingwa hifashishijwe imbuto cyangwa utujumba twacyo. Aha bavuga ko ari byiza kugihinga wifashishije utujumba twacyo (sets) kuko bigabanya cyane ikibazo cy’indwara zangiza ibitunguru, ndetse bikanoroha cyane guhita gifata mu butaka gihinzwemo mu buryo butagoranye.
Ubu bushakashatsi kugihingwa cy’igitunguru buvuga kandi ko utujumba tw’igitunguru duhenda cyane ugereranyije n’imbuto, ariko kandi na none ukabawizeye ko uzabona umusaruro munini kuko ntangemwe zipfa nyinshi. Aha bavuga ko ari byiza kubanza gufumbira kugirango umusaruro ube mwinshi. Ubusanzwe ibitunguru bikomoka ku mugabane wa Aziya, mu bihugu nka Pakistan. Igitunguru gifite umwihariko wo kuryoshya ibiryo, ndetse kikaba kizwiho kuba umuti w’indwara ziterwa na mikorobe zitandukanye cyane cyane uduhumyo.
Guhinga ibitunguru hashobora kwifashishwa ifumbire nkuko bikorwa ku bindi bihingwa, ibyo bituma igitunguru gishobora kugandara, kikaba cyatanga umusaruro mwinshi waba uw’amababi cyangwa ibijumba byacyo muri rusange.Kugeza ubu mu Rwanda hahingwa ibitunguru, ariko usanga akenshi hahingwa bike bituma biba bike ku isoko n’igiciro cyabyo kikaba kigenda kizamuka uko iminsi yicuma.uko bahinga ibitunguru: Ushyira ibiro 2by’ifumbire kuri metero kare y’ubuso( 2kg/m2), Ibitunguru bikunda ahantu hava izuba, hagati y’igitunguru n’ikindi ushyiramo intera ya santimetero 10, hagati y’umurongo n’undi ushyiramo intera ya santimetero 25.

MUHIRE Phiston Peacemaker

