WATERMELON: Urubuto rw’ingenzi ku buzima bw’umuntu
Ubushakashati bunyuranye bwakozwe kuri Watermelon buhuriza ku kuba ari urubuto rumeze nkaho ntacyo ruvuze ku Bantu bamwe na bamwe kuko Hari nabataziko rubaho. ariko kandi mu byukuri ngo Uru rubuto n’ingenzi Ku buzima bwa buri muntu wese.
Watermelon yifitemo amazi angana 92% Kandi umuburi w’umuntu utungwa na mazi ku rugero 97% , bivuzengo Ni ingenzi cyane mu mubiri.
Watermelon Ni urubuto rumaze kwamamara mu Rwanda no mu mahanga kuko rushobora gukoreshwa mu buryo butandukanye kuri salade, umutobe ,kurutegura Ku mafunguro cyagwa kururya bisanzwe. Watermelon ikungahaye cyane Ku ntungamubiri zitandukanye, imyunyungugu na vitamin (vitamin A,B1,B3,B6,C , magnesium, calcium, potassium, fibre,protein,Na lycopene)
Watermelon ikungahaye cyane kuri vitamin ifasha kuzamura ubudahangangwa bw’umubiri, ikarinda uturemangingo kwangirika no gusaza,vitamin irinda gucukuka Kwa menyo ,igafasha gutekereza neza Ku bwonko.
Watermelon irinda indwara z’umutima na kanseri ya prostate. Ikungahaye cyane kuri Magnesium ifasha umutima gukomeza gutera neza no gutembereza amaraso Ku muvuduko wa bugenewe.

