Ni gute hatorwa abagore 24 bangana na 30% by’abadepite bose

Ni gute hatorwa abagore 24 bangana na 30% by’abadepite bose

Iteka rya Perezida ryo mu Kuboza 2023 rigena amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite riteganya imyanya 24 y’abagore kandi ihatanirwa n’abagore gusa nka 30 % by’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Iyi myanya isaranganwa hagendewe ku mibare y’abaturage batuye buri ntara n’umujyi wa Kigali.

Hashingiwe ku Itegeko Nshinga, nibura 30% by’Abadepite batorwa bagomba kuba ari abagore. Ni ijanisha mu mibare ringana n’abagore 24 bagomba gutorwa mu matora y’Abadepite bose 80 baba bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Nk’uko Iteka rya Perezida ryo mu Kuboza mu 2023 rigenga Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ribiteganya, Imyanya itorerwa y’abagore 24 bajya mu Nteko, igomba gutorerwa hagendewe ku Ntara n’Umujyi wa Kigali hibandwa ku mu mubare w’abaturage bahatuye. Ni iteka kandi rigaragaza ko imyanya 4 y’abagore itorerwa mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba buri imwe hatorwamo imyanya 6 mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa imyanya 2.

–

Icyo Itegeko Nshinga riteganya mu gutora abagore 24 bajya mu Mutwe w’Abadepite. Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo mu 2023 rigenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abdepite riteganya ko hatorwa abagore 24 hagendewe ku nzego zihariye z’abagore ku rwego rw’Igihugu bigakorwa kuri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Inteko itora iba igizwe na Komite Nshingwabikorwa y’Inama y’Igihugu y’Abagore, kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu, akanama gashinzwe amatora ku rw’Umurenge n’urw’Akarere muri buri Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali. Abo bagore 24 bazatorerwa kujya mu Nteko Ishingamategeko bazatorwa tariki ya 16 Nyakanga. Abandi badepite bazatorwa kuri iyo tariki kandi ni abahagarariye urubyiruko 2, bazatorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’undi Mudepite umwe uzatorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumugu.

 

 

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *