UBUFARANSA: Perezida yavuze ko niyo ishyaka rye ritabona imyanya mu nteko atazava kubutegetsi

UBUFARANSA: Perezida yavuze ko niyo ishyaka rye ritabona imyanya mu nteko atazava kubutegetsi

Ku cyumweru gishize nibwo Macron yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, ategeka ko hakorwa andi matora tariki 30 Kamena. Byatewe no gutsindwa mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, aho mu Bufaransa ishyaka ’Rassemblement national’ rya Marine Le Pen ryabonye imyanya myinshi.

Le Pen yavuze ko kugira ngo bemere ishyirwaho rya Guverinoma ihuriweho, Macron azabanza kwegura, ibintu Macron adakozwa. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Macron yavuze ko ibyo kwegura bitarimo kandi bitanabaho.

Yavuze ko nk’uko Itegeko Nshinga ribisaba, amatora y’abadepite narangizwa hazajyaho Minisitiri w’Intebe mushya, avuga ko bitazaba bisobanuye ko ubutegetsi bugiye mu maboko y’abahezanguni basanzwe batajya imbizi na Leta.

Mu matora y’abadepite ateganyijwe nyuma yo gusesa Inteko, hari amahirwe menshi ko n’ubundi amashyaka atavuga rumwe na Leta cyane cyane agendera ku matwara akaze, ashobora kwiganza cyane mu Nteko.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *