Umupolisi yarashe umucamanza mu rukiko nawe ahita araswa arapfa
Muri Kenya, Umupolisi witwa Samson Kipchirchir Kipruto wari Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Londiana utanyuzwe n’icyemezo cy’umucamanza cyo kwanga ko umugore we witwa Kipruto Jennifer Wailimu atanga ingwate akaburana ari hanze, cyatumye uwo mupolisi arasa umucamanza urufaya rw’amasasu mu mugongo yikubita hasi bahita bihutira ku mutwara kwa muganga.
inkuru ya rubanda.rw ndetse na Radio Imanzi ivuga ko ubwo uwo mucamanza yari amaze gusoma icyemezo cy’urukiko cyuko umugore w’uwo mupolisi atemerewe gutanga ingwate ngo aburane ari hanze kubera ko haribyo urukiko rwari rwaramutsegetse mbere ariko ntiyabyubahiriza, byatumye umucamanza ategeka ko agomba kuburana afunze.
Nyuma yogusoma icyo cyemezo, uwo mupolisi wari murukiko yaje kumva imyanzuro y’urubanza ruregwamo umugore we ushinjwa kwihesha akayabo ka Miliyoni 2 z’amashilingi ya Kenya mu buryo bw’uburiganya ndetse nawe akaba yari yabyemereye urukiko, Uwo mupolisi yahise arasa umucamanza urufaya rw’amasasu mu mugongo ahita yikubita hasi, ariko abapolisi bagenzi be nabo bahise barasa uwo mupolisi ahita yitaba Imana, ni mugihe uwo Mucamanza bahise bamutwara kwa muganga byihuse kugirango baramire ubuzima bwe.
Ibi bikaba byabaye kuri uyu wakane tariki ya 13 Kamena 2024. Umukuru wa Polisi ya Kenya Japhet Koome, yavuze ko hagiye kurebwa uburyo umupolisi utari mukazi atazajya yemererwa kwinjira mu cyumba cy’urukiko afite intwaro.

