Indwara z’uzumwijima zizwi nka HEPATITIS ziri muzica abantu besnhi ku Isi

Indwara z’uzumwijima zizwi nka HEPATITIS ziri muzica abantu besnhi ku Isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ’OMS’ ritangaza ko indwara y’umwijima iri mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi kuko ihitana abasaga 3,500 ku munsi bivuze ko ku mwaka ihitana abarenga 1277500 .

Muri raporo yaryo, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ’OMS’ ritangaza ko abantu barenga 3,500 bapfa buri munsi bazize Umwijima, risaba ko hajyaho ingamba zihuse zo kurwanya iyi ndwara ifatwa nk’iya Kabari mu kwica abantu benshi ku isi.

Indwara y’Umwijima ifatwa nk’iya Kabiri mu kwica abantu benshi cyane ku munsi nyuma y’Igituntu gifatwa nka nimero ya Mbere mu kurimbura imbaga y’abantu buri munsi ku Isi.

Raporo ya OMS  iheruka gushyirwa ahagaragara mbere y’inama y’isi yiga kuri iyi ndwara y’Umwijima yabereye muri Porutugali mu kwezi kwa 4 uyu mwaka wa 2024, ivuga ko imibare mishya yaturutse mu bihugu 187 yerekanye ko umubare w’impfu ziterwa n’iyi ndwara wiyongereye ugera ku bantu miliyoni 1.3 mu 2022 uvuye kuri miliyoni 1.1 muri 2019.

Raporo yerekanye ko ku isi hose hapfa byibuze abantu 3,500 ku munsi bazize indwara y’Umwijima. 83 ku ijana bahitanwa n’Umwujima wo ku rwego rwa B ni mu gihe 17 ku ijana bahitanwa n’uwo ku rwego rwa C.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ’OMS’ risaba ko hajyaho ingamba zihuse zo kurwanya iyi ndwara ifatwa nk’iya Kabari mu kwica abantu benshi ku isi.

Indwara y’umwijima (Hepatite) ni uburwayi bwibasira inyama y’umwijima ikabyimba, bitewe
n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo niziterwa n’ibyo kurya cg ibyo kunwa abantu bafata harimo na Alcolo nyinshi, kugeza ubu Hipatite ziri ugutatu arizo A,B,C, cyakora iyo mu bwoko bwa A ntikunze guhangayikisha kuko  ni virusi ifata umwijima ugashobora gukoresha ubudahangarwa bw’umubiri  ukayirwanya kugeza ikize mu gihe iyo mu bwoko bwa B na C usanga zihangayikishije abatuye isi.

Muhire Phiston

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *