Ubuzima butagira imboga buhoza nyirabwo kwa muganga

Ubuzima butagira imboga buhoza nyirabwo kwa muganga

Imboga ni ibiribwa bikunze kutitabwaho na benshi, nyamara ubuzima bw’umuntu buzikenera buri munsi kurusha ibindi biribwa birimo ibinyamafufu cg ibikomoka ku matungo. imboga rwatsi zirimo amaoko mesnhi, mur’izo harimo izo duhinga, iza kimeza n’izindi aho zifite amazina atandukanye mu Kinyarwanda. Urugero ni nka Dodo, Imbogeri ,Imiriri n’izindi ,aho Izi zose ushobora kuzisanga ku mafunguro menshi zaba zitetse ukwazo cyangwa zitekanywe n’ibindi byo kurya.

Duhereye ku mboga zo mu bwoko bw’Imiriri: Ukwiye kumenya ko ari imboga zitukura.
Izi mboga n’isoko nziza ya Poroteyine, imyunyungugu inyuranye, Calcium, Potassium na za Vitamine zitandukanye zirimo VitaminE A, C na K. Ibi Ari nabyo bituma zigirira akamaro kanini ubuzima bwacu.

Izindi mboga n’izo tuzi nk’Imbija: Izi mboga n’isoko ya poroteyine,ukaba n’umwihariko wazo. Poroteyine n’ingenzi cyane mu mikurire yacu byihariye mu ikorwa ry’uturemangingo dushya no mu gusana utwangiritse. S’ibyo gusa kuko Poroteyine zinafasha mu mikorere y’umubiri no mu gukora kw’inzungano zinyuranye.

Ikindi kinakomeye cyane n’uko buriya Imbwija ari izambere mu Gusohora uburozi mu Mubiri bityo bikawurinda kurwara Kanseri zinyuranye. Si ibyo gusa kuko binagabanya Uric Acid bityo bikarinda kurwara indwara zinyuranye zo kubyimba no kuribwa mu ngingo.

Ikindi Imbwija zifasha gukura kw’Amagufwa, Aho zikize ku myunyungugu inyuranye by’umwihariko Calcium. Kubona izindi mboga zikize kuri Calcium nk’Imbwija biragoye.
Calcium ifasha mu gutuma amagufa akomera, bigatuma amenyo akomera bityo bikakurinda kugaragaza ubusaza burangwa no gukuka amenyo no kumungwa Amagufa.

Imbwija zikize kuri Fibre, zizwiho gufasha igifu mu mikorere yacyo bityo kikabasha gukamura intungamubiri mu byo twariye. Ikindi cyiza ni uko imbwija nta gasukari na gacye kabamo bituma ntawe utemerewe kuzirya.

Kurya imbwija kandi bifasha mu kuringaniza igipimo cya cholesterol mu Mubiri hasohorwa imbi. Mu mbwija dusangamo kandi Vitamine K ifasha mu mikorere myiza y’umutima dore ko ifasha Amaraso kuvura iyo ukomeretse. Potasiyumu irimo nayo ifasha mu kurwanya umuvuduko udasanzwe w’Amaraso.

Ku bantu bamwe cyane cyane abageze mu zabukuru imitsi yabo cyane cyane iyo ku maguru no ku maboko ihora yareze ndetse inaryana , Mu mbwija dusangamo ikinyabutabire cyitwa Lutin kizwiho guhangana n’icyo kibazo Ndetse no kuba harimo Vitamine C bifasha muri ubu burwayi kuko iyi Vitamine ituma hakorwa Collagen, ikomeza imitsi y’Amaraso.

Ku rundi ruhande Birazwi neza ko imboga rwatsi hafi ya zose ari isoko nziza ya vitamin A. Iyi vitamine rero tunayisanga mu mbwija aho iboneka ku gipimo gihagije. Iyi vitamini irinda indwara yo guhuma ikunze gufata abashaje kimwe n’abandi igatuma kureba neza nijoro biba ingorabahizi. Kurya imbwija rero bikemura icyo kibazo bikanarinda abo bitarabaho.

Imbwija zirimo kandi vitamini B9 izwi ku izina rya Folic Acid cyangwa Folate. Iyi vitamini ni ingenzi ku mugore utwite kuko irinda umwana uri mu nda kuzavukana ubusembwa cyangwa ubumuga.

Niba ushaka kugira imisatsi ikomeye kandi isa neza, imbwija ntizikabure ku meza yawe. Izi zirimo Amino Acid itaboneka henshi yitwa lysine kandi umubiri ntubasha kuyikorera, tuyikura mu byo turya gusa. Iyi lysine ituma umubiri winjiza Calcium nyinshi bigatuma imizi y’imisatsi ikomera. Birinda kandi uruhara rukunze kuzanwa n’abagabo ikindi inafasha abana barwaye bwacyi kuyivamo vuba cyane.

IKITONDERWA!!!!!!

Kimwe n’izindi mboga rwatsi zose, imbwija zifite muri zo oxalates. Bityo ku bantu bafite ikibazo cy’utubuye mu Mpyiko babirya mu rugero ruto kuko kuzirya cyane byabongerera utwo tubuye.

Muri rusange izi mboga ntizitera umubiri ubwivumbure, Gusa niba bikubayeho wagana ivuriro rikuri hafi. Ubu bwivumbure butewe nazo buza nyuma y’iminota micye umaze kuzirya.

Imboga zihabwa umwana mu byo kurya iyo arengeje amezi 8. Mbere yayo ahabwa Epinari.

Mu kuzirya, ushobora kuzitogosa cyangwa ukazinyuza ku muriro gacye harimo amavuta, umeze nk’uzikaranga ariko ukirinda ko zihishwa n’amavuta kuko waba wangije zimwe mu ntungamubiri zibamo.

Ikindi Nuko n’utubuto twazo natwo tubamo intungamubiri nk’iziri mu bibabi. Kuduteka rwose nta kibazo ndetse uramutse unabonye twinshi ugasyamo ifu wayivanga n’andi mafu ugakora igikoma cyangwa isupu bitewe n’icyo ushaka.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *