Imbangukiragutabara 246 zigiye kwiyongera mu mavuriro y’u Rwanda

Imbangukiragutabara 246 zigiye kwiyongera mu mavuriro y’u Rwanda

Ibi ministiri w’ubuzima aherutse ku bitangaza  taliki ya 15 Kanama 2024, ubwo nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yahuraga n’abajyanama b’ubuzima n’abakora mu buvuzi bagirana ikiganiro  ku bimaze kugerwaho mu rwego rw’ubuzima mu myaka 30 ishize.

Dr NZANZIMANA Sabin yagize ati “Nyuma y’umukoro mwaduhaye twafatanyije na Polisi n’Ingabo z’Igihugu hagurwa imbangukiragutabara 246 ku buryo iza mbere 80 zageze mu Rwanda ndetse muri iki gitondo zikaba zatangiye kugezwa mu bitaro no mu Ntara zose, turateganya ko mu mezi atatu cyangwa ane buri Karere kazagira imbangukiragutabara. ati ”Imbangukiragutabara nshya 246 zije ziyongera ku zindi 247 zisanzwe ziri hirya no hino mu Gihugu ziri munzira.

Ku kibazo cy’abaganga badahagije gikunze kugarukwaho n’abagana amavuriro, inkuru ya kigali today ivuga ko Minisitiri Nsanzimana yavuze ko nubwo abaganga bahari badahagije, hari gahunda yatangijwe yo kubongera ku buryo abateganywaga kwinjizwa mu mashuri y’ubuvuzi uyu mwaka intego yarenze igera ku kigero cya 146%. By’umwihariko ku babyaza uyu mubare ngo barashaka kuwukuba inshuro zirenze enye ndetse uyu mwaka hakaba haratangiye abagera ku 1,000 basanga abari bahari 2,000 hagamijwe kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi.

Yavuze kandi ko mu rwego rwo gufasha abarwayi bavaga mu Ntara bifuzaga guhura n’abavuzi b’inzobere, ubu muri buri Ntara hashyizweho ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya kaminuza bibiri muri buri Ntara ku buryo bimaze gushyirwamo inzobere 100 zirimo n’abanyamahanga. Yagize ati “Mu mezi atatu ashize turimo kubishyiramo abavuzi b’inzobere ku buryo hamaze kugera 100. Benshi ni abaturutse hanze y’Igihugu ku buryo batangiye kwigishiriza mu Ntara zose.

Ubusanzwe imbangukiragutabara ziri mu mavuriro atandukanye yaba amakuru, ayo ku rwego rw’akarere ndetse no mu bigo nderabuzima zifasha abarwayi bahawe transfert iva ku ivuriro rimwe ijya ku rindi cg bazitumijeho barembeye mu rugo kwihutishwa kugezwayo atararemba cg ngo ubuzima bumucike kubira gutinda mu nzira, uruhare rwazo kandi rushimwa na benshi mu bagore bari mu kigero cyo kubyara kuko abenshi bagobotswe nazo ubwo bari kugise mu bihe bitandukanye. Ntawashidikanya ko uyu mubare w’imbangukira gutabara ugiye kwiyongera uzarushaho gufasha benshi ugereranyije nabagerwaho nazo mu gihe bazikeneye.

 

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *