Ku myaka ye 17 Lasse Stolley yahunze ababyeyi yibera muri gariyamoshi
Lasse Stolley ukomoka mu budage yafashe umwanzuro wo gusiga ababyeyi be akaba muri gariyamoshi amanwa n’ijoro, mbese ntagire ahandi ataha cg ngo agire ahandi yiriwa.Uyu ufite ubumenyi mu bya porogaramu za mudasobwa, avuga ko kubaho ubuzima bwo muri gariyamoshi bitigeze bihagarika akazi ke kuko agakorera aho ariho hose kandi amaze imyaka 2 aribwo buzima abayemo
7 /7 (Seven per seven) dukesha iyi nkuru yatangaje ko Stolley yishimiye ubu buzima kuko bumufasha gutembera aho ashatse hose kandi bukaba budahenze ugereranyije no gukodesha inzu. umunsi we ugirwa no gushaka icyo arya mu gitondo, ubundi agafata machine ye agatangira akazi, nyuma akaza gusinzirira muri gariyamoshi ku masaha ya nijoro.
igihe cyo gukaraba iyo kigeze ajya mu bwogero bwa sitasiyo za gariyamoshi. Igikapu cye kiba cyuzuyemo ibyo akenera byose nk’imyenda, machine……
Ibi byose ngo ku mwaka bimutwara nibura $10,650 amenshi akaba ayishyura ikarita igezweho y’urugendo muri gariyamoshi, imwemerera kujya aho ashatse hose i Burayi ndetse no kurya muri restaurants.

