Ngizi Impamvu Ukwiye kurya IGI Rimwe Buri Munsi
Kuva inkoko zaba amatungo yo mu rugo, abantu barya amagi. Umweru n’umuhondo w’igi byombi bikungahaye ku ntungamubiri. Umuhondo ufite vitamine A, D na E hamwe n’amavuta, arimo acides bita omega-3, naho ‘proteines’ nyinshi ziganje mu mweru w’igi.
Amagi ni ikiribwa cy’ingenzi kandi mu buryo butandukanye. Uburyo ateye atuma abatetsi bayavanga n’ibindi biribwa mu gutegura ibiribwa bitandukanye nk’imigati, za gâteaux/cake, ndetse n’ibiryo bisanzwe.
Habaho amoko atandukanye y’amagi, amenyerewe cyane ni amagi y’inkoko, naho ay’imbata cyangwa ay’inkware ni imbonekarimwe kandi akundwa n’abashaka umwihariko mu biribwa.
Amagi ni ingenzi ku buzima bwa muntu kuko afite ibyiza nko kuba ari :
Isoko yuzuye ya za protéines
Isoko y’intungamubiri zitwa choline zigereranywa nka vitamine B
Ashobora gufasha ku buzima bwiza bw’umutima
Ashobora gufasha ku buzima bwiza bw’amaso
Ashobora gufasha kuringaniza ibiro
Afasha kubaka ubwirinzi bw’umubiri
Afasha mu gukomeza umubiri muri rusange
Ushobora kwibaza ingano ya protéines iba mu igi
Igi rimwe ripima garama 53 riba rigizwe na 7g za proteins zuzuye, bisobanuye ko igi riba rifite amoko 9 y’ibyo bita ‘acides aminés z’ingenzi’ tuba dukeneye ngo dukure cyangwa twubake umubiri.
Byinshi mu biribwa bihingwa, nk’ibinyampeke, imboga, n’ibinyamisogwe, biba bifite protéines zituzuye kuko biba bibura ‘acides aminés z’ingenzi’ tuba dukeneye.
Ibyo byiyongeraho kuba amagi ari isoko nziza ya vitamine B12, ubutare (fer) na ya acide y’ingenzi yitwa oméga-3, mu by’ukuri ni ifunguro ryuzuye ku muntu utariye inyama.
Inyigo nyinshi zivuga ko amagi ashobora kuribwa kuva ku gipimo gito kugera ku kigereranyije, ni ukuvuga wenda igi rimwe ku munsi, ku mirire myiza kandi y’igipimo gikwiye.

