USA: Nyuma y’ikiganiro mpaka bagiranye Trump yishongoye kuri Perezida Biden

USA: Nyuma y’ikiganiro mpaka bagiranye Trump yishongoye kuri Perezida  Biden

Donald TRUMP wigeze kuyobora America ubu na none akaba ari we mukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu w’ishyaka ry’aba-Republicains muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagarutse ku kiganiro mpaka yagiranye na Perezida Joe Biden, aboneraho kwishongora.

Iki kiganiro mpaka cyabereye kuri televiziyo ya CNN tariki ya 28 Kamena 2024 cyagoye Perezida Biden bitewe nuko yananiwe gusobanura neza gahunda afitiye Amerika mu gihe yatorerwa manda ya kabiri.

Ibinyamakuru byinshi birimo New York Times byahamije ko Trump yitwaye neza, nubwo hari aho yacishagamo, akabeshya. Intege nke zikomeye Biden yagaragayeho ni ukudashobora gufatirana Trump ngo amunyomoze.

Trump yavuze  yitwaye neza cyane muri iki kiganiro, ati: “Abayobozi ba za televiziyo, abanyamakuru b’ubukungu n’abandi bavuze ko nitwaye neza kurusha abandi mu mateka y’ibi biganiro mpaka. Bose bavuze mu buryo bwumvikana, ngo ’Trump yari intangarugero’!”

Ibinyamakuru byinshi byibanze ku busaza bwa Biden w’imyaka 81, bimusobanura nk’umuntu “udatuje” kandi “udashobora gusobanura” neza imigabo n’imigambi afitiye Amerika.

Trump yatangaje ko ijoro ry’iki kiganiro mpaka ryaranzwe no “kwitwara nabi kwa Biden utemewe” kandi ngo uyu Mukuru w’Igihugu ntiyashobora kwitwara neza nka we.

Ikusanyabitekerezo ry’iyi televiziyo ryagaragaje ko abantu 67% barebye izi mpaka bemeje ko Trump yitwaye neza. Iryakozwe na CBS News ryo rigaragaza ko Abanyamerika 72% barimo aba-Democrates 42% bemeza ko Biden atagifite ubushobozi bwo kuyobora Amerika.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *