GICUMBI: Bijeje PSD ko Bazatora ku Ihundo ry’Ishaka Ryeze Ribumbatiwe mu Kiganza
Ubwo Ishyaka riharanira Demokarisi n’imibereho myiza PSD ryiyamamazaga mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Bwisige kuri uyu wa 8 Nyakanga abayoboke b’iri shyaka bari baturutse mu turere dutandukanye twiganjemo utwo mu majyaruguru bacinyaga akadiho na moral nyinshi bakanyuzamo bati: INTUMWA ITUMIKA ni PSD, Tuzatora ku Ihundo ry’Ishka Ryeze Ribumbatiwe mu Kiganza”.

Mu migabo n’imigambiIshyaka PSD rizaserukana harimo gukomeza ubufatanye n’indi mitwe ya politike mu kubaka Igihugu hibandwa mu kuzamura ubukungu, guteza imbere ubutabera ndetse n’imibereho myiza nkuko byongeye ku garukwaho na Perezida w’Ishyaka Dr Vincent Biruta wijeje abayoboke ko Ishyaka PSD rimaze imyaka imyaka 33 ari Intumwa Itumika kandi ko ritazatezuka ku ntego zaryo zo guteza imbere ubutabera, demokarasi ndetse n’imibereho myiza.
Mu matora y’umukuru w’igihugu Dr BIRUTA yongeye gusaba abayoboke b’Ishyaka PSD kuzatora umukandida Ishyaka rishyigikiye ariwe PAUL KAGAME kuko ibigwi bye birivugira, yagize ati: Ku mwanya w’umukuru w’igihugu ishyaka PSD ryahisemo gushyigikira umukandida PAUL KAGAME duhuriyeho n’indi mitwe ya politike igera kuri 7 kubera ko ari umukandida bizeye ibigwi bye n’ubushobozi bwe birivugira, haba mu miyoborere myiza,umutekano, demokarasi, ibikorwaremezo iterambere ndetse n’imibereho myiza, bityo rero tuzongere tumutore 100% ku girango u Rwanda rukomeze kwihuta mu iterambere.
Yakomeje yibutsa abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza kuzatora urutonde rw’abadepite ba PSD kugira ngo bazakomeze gushyigikira bya bitekerezo 60 bikubiye muri manifesto iri shyaka rizaserukana mu matora ya 2024.
Mu bitekerezo Ishyaka PSD rishyize imbere harimo ko umusoro wa TVA waganuka ukava kuri 18% ukagera kuri 14%, harimo kandi ko mu nteko Ishingamategeko no muzindi nzego zose zifata ibyemezo, umubare w’abagore wangana n’uwa’abagabo 50%, mu bijyanye n’ubuzima harimo kugabanya inzira umurwayi anyuramo yivuza ndetse mituweli de sante ikarushaho kunozwa ku buryo ikorana n’amafarumasi yigenga.
PSD ivuga kandi ko umushahara udasoreshwa ugomba kuva ku bihumbi 60 ukagera ku bihumbi 100 ndetse hagashyirwaho umushahara fatizo ushingiye ku nzego z’umurimo. kwandikisha ubutaka bukaba umutungo bwite w’umuntu nabyo biri mu bitekerezo Ishyaka PSD rishyize imbere muri iyi manda y’imyaka 5. Kongera umubare w’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite bakava kuri 80 bakagera kuri 120 kugirango bajye barushaho kwegera abaturage nabyo ni kimwe mu bitekerezo bya PSD muri aya matora ya 2024.


