Nyuma y’Imyaka 13 Yigenga Sudan Y’epfo Yabonye Bank Nkuru
Perezida wa Sudani Y’Epfo Salva Kirr yatashye Banki nkuru y’icyo gihugu, ikaba ari inyubako igeretse amazu 12. Kuva Sudani Y’Epfo ibonye ubwigenge mu mwaka wa 2011, ubu nibwo ikibona Banki nkuru. Iyo bank yubatse mu gace ka Jebel hafi y’umurwa mukuru wa Juba.
Sudani Y’Epfo iri kwizihiza imyaka 13 imaze yigenga nyuma y’intambara yamaze imyaka irenga 25 ishaka kwiyomora kuri Sudani y’amajjyaruguru. Sudan y’epfo ikaba yari imaze imyaka igera kuri 2 yubaka iyi nyubako izakorerwamo na bank nkuru yitezweho gucunga no kubungabunga ifaranga ry’iki gihugu kimaze imyak 13 kibonye ubwigenge.
Perezida Salva Kirr yatangaje ko iriya nyubako iri mu bintu by’ingenzi igihugu cye kigezeho kuva cyatangira kwigenga. Avuga ko iriya Banki izaba yigenga mu mikorere bityo ikazagirira igihugu akamaro mu rwego rwo kuzamura ubukungu.


