Umuyobozi w’ishyiramwe ry’abanyamakuru muri Kenya (KEG) Zubeida Kananu, yamaganye ibyakozwe na Polisi ku wagatatu aho yavuze ko barenze ku mategeko agenga umwuga w’itangazamakuru.
Kananu yatanze urugero rw’umunyamakuru ukorera Mediamax witwa Catherine wanjeri, uherutse kuraswa akitaba Imana ubwo yari yagiye gutara inkuru y’Urubyiruko rwari mu myigaragambyo ndetse hakaba hari n’Umunyamakuru witwa Macharia Gaitho nawe wafashwe bugwate na Polisi.

Uyu Muyobozi yasabye abanyamakuru bose ko kuwa gatanu w’icyumweru gitaha bagomba kujya mu myigaragambyo bamagana ibyo bikorwa bibi biriho bikorwa na Polisi.

Muri Kenya hakomeje imyigaragambyo imaze kugwamo abantu 54 iriho ikorwa n’urubyiruko aho rusaba Perezida William Ruto ko yakwegura kuko ibyo yemereye abaturage atigeze abishyiramubikorwa.Source : Rubanda.rw


Abanyamakuru bateguye imyigaragambyo karundura yo kwamagana Polisi