USA: Biden Yemeye Kuva ku Izima Akarekura Ubutegetsi

USA: Biden Yemeye Kuva ku Izima Akarekura Ubutegetsi

Amakuru aturuka muri Leta zunze ubumwe za America aremeza ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha  umukambwe w’imyaka 81  Joe Biden azatangaza ko yakuyemo kandidatire ye nk’umudemukarate uziyamamariza kuyobora Amerika muri manda itaha izayoborwa n’uzatsinda amatora ateganyijwe mu kwezi kwa 11 mu mwaka 2024.

Amatora ya Perezida wa America yo mu Gushyingo azatorwamo  uzakomeza kuyobora iki gihugu  mu yindi manda y’imyaka ine ngo azagera Bigen akiyoboye kuko ntateze kwegura manda ye itarangiye. Iyi manda Biden yayiyoboraga nyuma yo gutsinda Donald Trump mu matora yabaye mu mwaka wa 2020. Ibiro bya Biden biri gutegura imbwirwaruhame azageza ku baturage ikubiyemo ubwegure bwe ku mukandida w’Abademukarate mu matora ari imbere.

Icyakora Biden ngo ntazashyigikira umwungirije ari we Madamu Harris Kamala ngo yiyamamaze ku mwanya wo kumusimbura. Joe Biden arateganya kuzabwira abagize Ihuriro ry’Abademukarate ko afunguriye abandi urubuga rwo gutanga kandidatire ku  mwanya yari amaze iminsi ashaka kuzongera kwiyamamariza

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *