Mu Rwanda Hamaze Gufungwa Insengero zigera ku 5616 zitujuje ibisabwa

Mu Rwanda Hamaze Gufungwa Insengero zigera ku 5616 zitujuje ibisabwa

Kuva igenzura ryatangira muri uyu mwaka wa 2024, hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda hamaze gufungwa insengero zisaga 5600 kubera kutuzuza ibisabwa nyuma yuko urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rutangije igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze.

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwavuze ko insengero n’imisigiti bitubahirije ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere bihita bihagarikwa.

Mu itangazo RGB yashyize ahagaragara yageneye abanyamakuru ku birebana n’igikorwa cyo kugenzura insengero n’imisigiti  yagize iti: “Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura ni ukureba urusengero rufite ibya ngombwa by’iyandikwa bitangwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB); Icyemezo cy’imikoranire n’akarere mu gihe hafunguwe ishami ry’urusengero runaka;

Kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire y’aho ruherereye no kureba ko abayobozi bazo bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’Iyobokamana mu rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw’umuryango ufite izindi ruhagarariye”.

Imibare dukesha karibu media igaragaza ko intara y’iburasirazuba ariyo yafunzwemo insengero nyinshi  igakurikirwa n’iy’amajyaruguru nkuko bigaragara.

  • Kigali hamaze gufungwa insengero zisaga 348
  • Mu ntara y’amajyepfo  hamaze gufungwa insengero 582
  • Mu ntara y’uburasirazuba hamaze gufungwa insengero zisaga 2040
  • Mu ntara y’amajyaruguru hafunzwemo izigera ku 1253
  • Mu ntara y’uburengerazuba hafunzwe insengero zigera kuri  1393

 

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *