SAFARI NYUBAHA warwanye na DASSO Yafunguwe

SAFARI NYUBAHA warwanye na DASSO Yafunguwe

Safari George wamenyekanye nka SAFARI NYUBAHA ku mbuga nkoranyamabaga akaba asanzwe ari umuturage wo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi wigeze kugaragara mu mashusho aniga Umukozi w’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano DASSO, nyuma akaza gufungwa imyaka ibiri kuri ubu yarekuwe. Amakuru dukesha ikinyamakuru rubanda avuga ko uyu SAFARI Geogge yarekuwe ndetse yamaze kugera iwe mu murenge wa Karangazi kuko yaramaze kurangiza igihano cy’imyaka 2 yari yarakatiwe n’urukiko rwa Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba. 

Safari George yarekuwe ubu ari iwe Karangazi

Muri 2021 nibwo Safari George wagaragaye aniga DASSO yatawe muri yombi agezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare tariki ya 7 Nzeri 2021.

Ubushinjacyaha bwaregaga uyu mugabo  Safari George ibyaha birimo gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi.

 

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *