Umugore yirukanwe n’umugabo we azira kwiyandikaho izina rya Pasiteri mu bitugu

Umugore yirukanwe n’umugabo we azira kwiyandikaho izina rya Pasiteri mu bitugu

Umugore utatangajwe amazina ye ndetse n’igihugu akomokamo, ari mu marira n’agahinda nyuma yaho Umugabo we afashe icyemezo cyo ku Musenda biturutse kuri tatouage yashyize mu bitugu bye yanditseho izina rya Pasiteri we.

Ni Video yasakaye ku rubuga rwa Facebook igaragaza Pasiteri uri mu materaniro  (Murusengero) aho yavuze ko yatunguwe no kubona ifoto y’umudamu washushanyije tatouage yanditseho izina rya Pasiteri.

Muri iyo Video  Pasiteri  Geor Davie, yahise abaza niba uwo mugore umukunda kuburyo yashyize tatouage ku bitugu bye hari umuntu umuzi.

Uwo mugore yahise ahaguruka avuga ko ariwe wakoze ibyo, maze ahita amusaba kuza imbere ngo arebe niba koko  mu bitugu bye handitse izina rya Pasiteri. Uwo mugore hahise amanura buhoro ikanzu maze yereka itorero iyo tatouage iri mu bitugu.

Pasiteri yahise amubaza impamvu ya bimuteye, maze uwo mugore agira ati” nubwo umbona gutya ariko ndiho ndanyura mu bihe bikomeye kuko umunsi Umugabo wange yabonaga iyi tatouage yambajije impamvu nanditseho izina ryawe kandi akiriho,  mubwira ko impamvu ari uko ngukunda, ako kanya yahise anyirukana mu rugo, ubu nkaba ndi mu buzima bushaririye “.

Totouage y’izina rya Pasiter umugore yashyize mu bitugu yatumye asendwa ku manywa

Pasiteri yahise avuga ko bibabaje kubona Umugabo yirukana Umugore we ngo nuko yashyizeho tatouage ry’izina rye mu bitugu.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *