Guhoberana ku kibuga cy’indege ntibizongera kurenza iminota 3

Guhoberana ku kibuga cy’indege ntibizongera kurenza iminota 3

Ubuyobozi bw’ikibuga kindege cya Dunedin muri New Zealand, bwashyizeho amabwiriza asaba abagenzi bose kutarenza iminota itatu bahoberana n’imiryango yabo.

Iyi nkuru dukesha rubanda.rw ivuga ko impamvu zatumye hashyirwaho iyo minota itatu yoguhoberana,  byatewe nuko ubuyobozi bw’ikibuga kindege bwasanze iyo abantu bariho bahoberana bikamara umwanya munini, usanga habaye umubyigano w’imodoka ku kibuga kindege.

Ubu ku kibuga kindege cya Dunedin hashyizweho ibyapa bivuga ko guhoberana bitarenza iminota itatu mu rwego rwo kwirinda uwo muvundo w’imodoka, nkuko ubuyobozi bw’ikibuga kindege bwabitangaje.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *