Miss Muheto yakatiwe igifungo cy’amezi 3 gisubitse
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasomye imyanzuro y’urubanza rwa Miss Muheto Nshuti Divine wakatiwe amezi atatu asubitse.
Mu isomwa ry’urubanza rwa Miss Muheto, Umucamanza yatangaje ko ahamwa n’ibyaha birimo gutwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha kandi nta ruhusa rwo gutwara ibinyabiziga afite, rumukatira igifungo cy’amezi atatu asubitse mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo icyenda (190,000Frw). Umucamanza kandi yategetse ko Miss Muheto Nshuti Divine ahita arekurwa.

