Uganda: Umudepite yakubitiwe mu Nteko Ajyanwa mu Bitaro

Uganda: Umudepite yakubitiwe  mu Nteko Ajyanwa mu Bitaro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024,Hon. Francis Zaake wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yajyanywe ku Bitaro igitaraganya nyuma yo gukubitwa bikomeye na mugenzi we Hon. Anthony Akol  mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko Hon. Zaake akubitwa mu maso no ku mutwe, ubwo yageragezaga guhagurutsa Hon. Akol mu mwanya we.

Amashusho agaraza ko Hon. Akol yagize umujinya w’umuranduranzuzi yatewe n’ibyo yakorewe na mugenzi we Hon. Francis Zaake, yafashe nk’agasuzuguro ari na bwo bashyamiranaga akamukubita, ariko inzego z’umutekao mu Nteko Ishinga Amategeko, zigahita zitabara.

Nyuma y’iminota micye ibi bibaye, Hon. Francis Zaake yagaragaye ari kuri bulankari zitwara indembe avanwa mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ajyanwa mu mbangukiragutabara yari iri hanze kugira ngo imujyane kwa muganga.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *