Bugesera: Abanyeshuri bafashwaga na ‘Compassion’ basezeweho nyuma yo gusoza amasomo
Abanyeshuri bagera kuri 200, nyuma y’imyaka isaga 20 bafashwa n’Umushinga wa Compassion International ukorana n’Itorero rya ADEPR ukabafasha kwiga amashuri yisumbuye, imyuga n’ubumenyingiro ndetse bamwe muribo bagasoza amashuri makuru na kaminuza, kuri ubu bacukijwe ku mugaragaro mu bana uyu mushinga uzakomeza gufasha.
Umuhango wo gusezerera abana 200[ubu barakuze] bafashwaga na Compassion bo muri Paruwasi ya Rango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ugushyingo.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye Itorero ADEPR n’Umufatanyabokorwa Compassion International ku bikorwa bafatanya na Leta mu kubakira ubushobozi umuryango Nyarwanda, cyane cyane mu kwita ku burezi n’uburere bw’abana baturuka mu miryango itishoboye.
Yakomeje agira ati: “Guhuza imbaraga nicyo gituma tugira aho dukura wa muturage cyangwa umukristu. Dushima rero uburyo Itorero na Compassion babikora kandi natwe nk’ubuyobozi tuzakomeza gufatanya mu nzira zose zishoboka.”

Meya Mutabazi kandi yashimiye abafashijwe mu mushinga wa Compassion ko bitwaye neza ntibapfushe ubusa amahirwe n’ubufasha bahawe, abasaba n’abana bakomeje gufashwa muri gahunda z’umushinga kugira uruhare mubyo bakorerwa kugira ngo bizabahe umusaruro mwiza.
Ati: “Kubona Itorero na Compassion bita ku muryango, ni intambwe nziza kandi dushima nk’ubuyobozi. Turasaba abana bafasha muri uyu mushinga gukomeza kumva ko bafite uruhare kugira go umushinga ugire icyo ubamarira. Ubufasha bwose umuntu yaguha, utihaye icyerekezo ngo wishakemo imbaraga nta kindi yagukorera. Uruhare rwawe ni ingenzi kugira ngo n’uwugufasha agire aho akugeza.“
Niyodusenga Clementine wafashijwe na Compassion kwiga akarangiza kaminuza ubu akaba afite akazi, ashimira inkunga n’ubufasha yahawe ndetse bikaba byaramufashije kwiyubakamo ubushobozi.
Ati: “Uyu munsi, nejejwe no gushimira Itorero rya ADEPR na Compassion International ku bufasha baduhaye kuva tukiri abana bato kugeza dukuze tukigira. Ni ubuhamya bukomeye kuko twese mu bafashwaga twaturukaga mu miryango ikennye ndetse abandi ari imfubyi, ariko ubu bakaba baducukije nyuma yo kubona ko tumaze gukura tukaba twariteje imbere muri byose. Icyo dukwiye kubitura rero, ni uko natwe tuzatanga umusanzu wacu mu buryo bufatika wo gufasha abandi bana bakeneye nabo kuzamuka mu burezi no mu mibereho.”

Umushumba wa ADEPR Ururembo rwa Ngoma, Kananga Emmanuel muri iki gikorwa yagaragaje uruhare rw’umuryango Compassion International mu gufatanya n’itorero ndetse na Leta mu kwita ku buzima n’uburere by’abana batandukanye bakomoka mu miryango itishoboye.
Ati: “Turashimira Compassion yashyizeho umushinga mwiza ufite intego yo kugobotora abana mu ngoyi y’ubukene, ukabafasha kwiga no kwihangira imirimo inyuranye ndetse ukabaremamo icyizere cyo kugira imibereho myiza ibereye Umunyarwanda.”
ADEPR Paruwasi ya Rango yashinzwe muri 1968. Muri 1984 nibwo yatangiye gukorana n’umushinga wa Compassion International. Kuzeza ubu, muri iyi Paruwasi ya Rango habarurwa abana 1304 bafashwa na Compassion, habariwemo n’abacukijwe batagifashwa muri gahunda y’uyu mushinga.
Mutabazi Richard ,Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yasabye abafashijwe na Compassion ko bazafasha barumuna babo, abandi bana bagifashwa na Compassion International basabwe kugira uruhare mu bibakorerwa
Lucien KAMANZI

