APR FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 ku mukino wayihuje na Gorilla
Nyuma yo gusanga koko APR FC yarakinishije abakinnyi 7 icyarimwe mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, wari wakiriwe na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium komisiyo ishinzwe amarushanwa yahanishije APR FC guterwa mpaga y’ibitego 3 ku busa.
ibi byabaye mu mukino hagati nyuma yo gusimbuza ku munota wa 54, APR FC igahuriza mu kibuga abakinnyi barindwi b’abanyamahanga kugeza ku munota wa 63 ubwo Kwitonda Alain ‘Bacca’ yasimburaga Lamine Bah, Gorilla FC yahise itanga ikirego muri FERWAFA mbere yuko umukino urangira kuko amategeko agenga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda atemerera ikipe iyo ariyo yose gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga barenze 6 icyarimwe.
Komisiyo ishinzwe Amarushanwa yafashe umwanzuro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2024. Iyi Komisiyo yanzuye ko APR FC iterwa mpaga y’ibitego 3-0. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasigaranye amanota ane ku mwanya wa 15, irusha inota rimwe Kiyovu Sports ya nyuma. Gorilla FC yo yahise igira amanota 17 ku mwanya wa mbere.

