Abagura simukadi zakoreshejwe bashobora guhura n’ibibazo bikomeye- RURA
Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ,Charles Gahungu, Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga muri RURA, yagaragaje impungenge zikomeye ku bantu bagurisha simukadi zishaje cyangwa zakoreshejwe n’abandi, avuga ko ari ibyago bikomeye ku baguzi baba bagiye kuzikoresha.
Gahungu yavuze ko kugura simukadi ku bantu batizewe bishobora gutuma umuntu agira ibibazo bitandukanye, birimo kuba iyo simukadi ishobora kuba yarakoreshejwe mu byaha bikomeye, cyangwa ikaba ifitanye isano n’ibikorwa bitemewe n’amategeko.
Ati“Kugura na bariya bantu simukadi, uba wishyize mu byago kuko ntuzi inkomoko yayo. Iyo simukadi ishobora kuba yarakoreshejwe mu byaha bikomeye, bityo bikagushora mu bibazo bitunguranye,”
Yongeyeho ko RURA iri gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gukumira no guhashya ubu buryo bwo kugurisha simukadi mu buryo butemewe, hagamijwe kurinda abakiriya gukoresha simukadi zitemewe.
RURA irakangurira abakoresha telefone kugura gusa simukadi ku bigo byemewe, ndetse no kugenzura ko simukadi bahabwa ari nshya kandi zujuje ubuziranenge, kugira ngo birinde ingaruka mbi ziterwa no gukoresha simukadi zishaje cyangwa zakoreshejwe n’abandi.
Mu bihe byashize, hagaragaye ibibzo byinshi byatewe no gukoresha simukadi zagurishijwe mu mu nzira zitemewe, harimo kwibwa amakuru , n’ibikorwa by’ubujura bw’ikoranabuhanga.

