U Rwanda rwumvikanye na America kwakira abimukira 250

U Rwanda rwumvikanye na America kwakira abimukira 250

U Rwanda rwemeye kwakira abimukira bagera kuri 250 bazoherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko umuvugizi wa leta y’u Rwanda yabitangarije ibiro ntaramakuru Reuters nkuko inkuru ya BBC ibigarukaho.

Mu kwezi kwa Gicurasi (5) u Rwanda rwemeje ko rurimo kuganira na Amerika ku kuba rwakwakira abimukira iki gihugu kidakeneye ku butaka bwacyo. Abo ni abantu ibihugu byabo biba bidashaka kwakira cyangwa bigenda buhoro mu kwemera kubakira.

Umutegetsi utifuje gutangazwa amazina yabwiye Reuters ko amasezerano hagati ya Amerika n’u Rwanda yasinywe mu kwezi kwa Kamena(6) i Kigali, kandi ko Washington yamaze kohereza urutonde rw’abantu 10 b’ibanze bazoherezwa ngo bigweho.

Reuters isubiramo umuvugizi wa leta y’u Rwanda, Yolande Makolo agira ati: “U Rwanda rwumvikanye na Leta Zunze Ubumwe [za Amerika] kwemera abimukira bagera kuri 250, mu buryo bumwe kuko hafi buri muryango mu Rwanda waciye mu buhunzi, kandi indangagaciro zacu zubakiye ku gufasha gusubira mu buzima busanzwe”.

Makolo avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwita no gutuza buri wese muri abo rwakwakira, yongeraho ko bazafashwa mu guhugurwa, kuvuzwa, kubona aho kuba, no gutangira ubuzima mu Rwanda.

Ntibizwi neza niba kuri aba bimukira u Rwanda ruzakoresha inyubako rwari rwubatse mu mushinga wapfuye wari uwo kwakira abimukira bari kuva mu Bwongereza. Uruhande rwa Amerika ntacyo ruratangaza kuri aya makuru.

Muri iki gihe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump burashaka kwirukana muri Amerika abanyamahanga bahamijwe ibyaha bikomeye na miliyoni z’abimukira bahari mu buryo butemewe n’amategeko bakoherezwa mu bindi bihugu. Mu bo Amerika imaze kwirukana ku butaka bwayo harimo abahamijwe ibyaha boherejwe muri Sudani y’Epfo na Eswatini.

Amasezerano ya Amerika n’u Rwanda avugwa ubu ajya gusa n’ayo rwari rwagiranye n’Ubwongereza ariko yaje guhagarikwa n’ubutegetsi bushya bwatowe muri icyo gihugu mu 2024. Washington ivuga ko kohereza abimukira idashaka mu kindi gihugu, harimo n’abanyamahanga bahamijwe ibyaha, bifasha guhangana n’icyo kibazo. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Trump ibi barabinenga.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *