Ibihe bibi bya Salah mu gikombe cy’isi byarangiye ahesha Misiri intsinzi yanditse amateka
Iki gihangange cya Misiri cyitwaye neza cyane mu gice cya kabiri cy’umukino wahuje Misiri na New Zealand (Nouvelle-Zélande), bigahesha Misiri intsinzi ya mbere mu gikombe cy’isi, ku igerageza rya cyenda, hakaba hanabura gato ngo iyi kipe ibe yabona itike yo gukina imikino ya 1/16 cy’irangiza.
Igitego cya Salah cyo ku munota wa 67 cyatumye Misiri iba imbere mu bitego – nyuma yuko yari yamaze kwishyura igitego New Zealand yari yayibanje bitunguranye ku munota wa 15.
Nuko Trézéguet ashyiramo icy’agashinguracumu cy’umutwe ku munota wa 82 kuri koruneri yari itewe na Salah, birangira Misiri yanditse amateka itsinze New Zealand ibitego 3-1.
Salah yari yatangiye gahoro muri iri rushanwa, ntiyatanga umusaruro ubwo Misiri yagwaga miswi y’igitego 1-1 ku mukino ubanza yakinnye n’Ububiligi, bikurikirwa n’igice cya mbere yakinnye mu buryo budashamaje muri uwo mukino wa Misiri na New Zealand.
Ariko, ubwo byasaga nkaho ukudahirwa kwe mu gikombe cy’isi kuri hafi gukomeza, uyu mukinnyi w’imyaka 34 yabaye ikindi gihangange cyigaragaje muri iri rushanwa, nyuma ya Lionel Messi, Kylian Mbappé, Erling Haaland na Harry Kane.
Nyuma y’igikombe cy’isi cyo mu 2018 yitwayemo nabi hamwe no kunanirwa kwitabira icyo mu 2022 cyabereye muri Qatar, uyu mukinnyi wa mbere ukomeye cyane wa Misiri amaherezo yashyize arigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.
Ndetse arabizi ko inota rimwe mu mukino na Iran rizatuma igihugu cye kibona itike yo gukina mu cyiciro gikurikiyeho – ndetse hari n’ubwo Misiri itaricyenera.
Salah yagize ati: “Ni ikintu gikomeye cyane ku bakinnyi bose [ba Misiri]. Ni intsinzi ikomeye cyane. Bimeze neza cyane. Umukino ukurikiyeho ni ingenzi cyane.”

