Byinshi ku Gikombe cya Shampiyona cyegukanywe na Inter Milan

Byinshi ku Gikombe cya Shampiyona cyegukanywe na Inter Milan

Inter Milan yegukanye igikombe cya Shampiyona ku nshuro 20 biyihesha inyeyeri ya kabiri ndetse byongera kugaragaza uguhatana kuri muri Serie A hakurikijwe ko ari ikipe ya kane icyegukanye mu myaka itanu iheruka.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 22 Mata 2024, nibwo hakinwe umukino w’umunsi wa 33 wa Shampiyona y’u Butaliyani, akaba ari umukino wari uwo gupfa no gukira cyane ko wahuzaga Inter Milan na AC Milan bikurikiranye.

Uyu wari umukino w’amateka ya Ruhago mu Butaliyani kuko watwariwemo igikombe kndi wanahuje amakipe y’amakeba akinira mu mujyi umwe no ku kibuga kimwe.

Ni umukino wari ukomeye cyane kuko wagaragayemo imirwano ku munota wa nyuma igatuma abakinnyi batatu barimo Theo Hernández na Davide Calabria ba AC Milan ndetse na Denzel Dumfries wa Inter Milan bahabwa amakarita atukura.

Igikombe cya Shampiyona y’u Butaliya kiri kubona umugabo kigasiba undi kuko mu myaka itanu iheruka kuko amakipe ane yagitwaye harimo Inter icyegukanyemo inshuro ebyiri (2021, 2024), Napoli (2023), AC Milan (2022) ndetse na Juventus (2020).

Muri shampiyona zindi enye zikomeye nta n’imwe iheruka kubamo iryo hangana haba muri Premier League, La Liga, Bundesliga na Ligue 1.

Nubwo irushanwa ry’uyu mwaka ryamaze kubona nyiraryo, ntabwo rirarangira kuko hasigaye imikino itanu bityo Inter Milan ikaba igiye gukomeza no guhangana no gusoza umwaka itsinzwe inshuro imwe gusa.

Amateka yanditswe, inyenyeri ya kabiri yiyongera ku mwambaro wayo nk’ikimenyetso cy’ikipe yatwaye Serie A inshuro 20, ikurikira Juventus ifite eshatu kuko yagitwaye inshuro 36.

Mu mwaka utaha w’imikino umwambaro wa Inter Milan uzaba ufite ikirango gisanzwe ariko cyiyongeraho izo nyenyeri.

Umutoza wa Inter Milan, Simone Inzaghi, yanditse amateka yo kumara imyaka itatu muri iyi kipe agahita ayihesha ibikombe bitandatu harimo no kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu 2022-23.

Inzaghi akurikira Roberto Mancini na Helenio Herrera begukanye birindwi mu mateka y’iyi kipe.

Mu gihe kuri we byari ibyishimo, uwa AC Milan ariwe Stefano Pioli ashobora kwerekwa umuryango nyuma y’umwaka w’imikino kuko komite nyobozi yayo yatangiye kwiga ku gushaka umushya.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *