Abanyeshuri batora bwa mbere bakwiye kworoherezwa
Mu bikorwa bijyanye no gutora, abanyeshuri nabo bakwiye kujya babifashwamo by’umwihariko, kuko muri bo haba harimo abagiye gutora bwa mbere. Muri ibyo bikorwa, haba hakenewe cyane ibijyanye no gusobanukirwa igikorwa cyo gutora uko giteye n’uko kigenda, aho gihera n’aho kirangirira, n’icyo kizabamarira, mu gihe cya vuba no mu gihe kizaza.
Mu biganiro bitandukanye umunyamakuru w’ifatizo.rw yagiye agirana n’abanyeshuri mu matora aherutse y’Abadepite, abanyeshuri bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo bagaragaje ko nabo bakwiye gusobanurirwa uko amatora akorwa.
Mu bigaragaza ko nabo bakeneye ibisobanuro byimbitse ku gikorwa cy’amatora, ni uko ngo iyo baje gutora cyane cyane abatora bwa mbere baba bazi ko bimeze nko gutora Chef de classe (uhagarariye ishuri). Ariko bagera mu cyumba cy’itora bagasanga bihabanye cyane nk’uko baba baje babitekereza.
Aho umuntu yakwibaza ati iyo asanze bihabanye n’ibyo yatekerezaga abigenza ate?
Iki kibazo gikwiye gusubizwa no kubasobanurira byimbitse igikorwa cy’amatora, bakagisobanurirwa bwa mbere nk’abanyarwanda bitegura gutora bwa mbere, bwa kabiri bakagisobanurirwa nk’abazagikoresha nk’ihame rya demukarasi mu gihe kizaza, kuko ari bo bazayobora u Rwanda mu bihe bizaza.
Gutora ni igikorwa cy’ibanze muri demokarasi, kuko ari ho umuturage ku giti cye yitorera abazamuyobora. Birakwiye rero ko bisobanurirwa abazasigarana u Rwanda ejo hazaza, kugirango dukomeze gusigasira umuco u Rwanda rumaze kugeraho wo gutoza abakiri bato kwigira ku bakuru kugirango mu gihe kizaza bazabashe kw’ikemurira ibibazo nka bene igihugu.
Mu bikorwa byagaragaye ko bigoye ku banyeshuri, ni igikorwa cyo kwiyamamaza n’igikorwa cyo gutangaza ibyavuye mu matora. Nk’uko byagenze mu Karere ka Rubavu na Nyabihu, ibikorwa byo kwiyamamaza byabaga mu minsi y’imibyizi aho abanyeshuri babaga bari mu masomo. Ibi rero bikabagora kujya gutora, kuko iyo bagiye gutora batazi imigabo n’imigambi by’abakandida, bitaborohera guhitamo.
Byaba byiza nabo bagiye babona umwanya uhagije wo kumenya imigabo n’imigambi y’abakandida bose, byaba na ngombwa bagahura nabo bakababaza ibyo bifuza kumenya ku migabo n’imigambi yabo, ndetse bakanagezwaho icyo bazabagezaho nibaramuka batowe.
Ikindi ni uko nabo bakeneye kujya bagezwaho ibyavuye mu matora nk’abandi banyarwanda batoye, hagakoreshwa inzira z’itumanaho n’itangazamakuru byabashyiriweho. Nk’abandi banyarwanda, by’umwihariko abagiye gutora bwa mbere, abanyeshuri nabo bakwiye gushyirirwaho uburyo bwihariye bwo gusobanurirwa no gufashwa mu bikorwa by’itora.
Ubwanditsi

